Isaiah 29:13 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyagasani aravuze ati: “Aba bantu bampoza ku rurimi, banyubahisha iminwa gusa, ariko imitima yabo imba kure. Barushywa n'ubusa bansenga, inyigisho bigisha ni amategeko y'abantu gusa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho aravuga ati «Uyu muryango unyubahisha ururimi gusa, bakampesha ikuzo iminwa misa, ariko umutima wabo ukaba kure yanjye. Icyubahiro bampa ni icyahimbwe n’abantu, kimeze nk’isomo bigishijwe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umwami aravuga ati “Kuko aba bantu banyegera bakanyubahisha akanwa kabo n'iminwa yabo, ariko imitima yabo bakayinshyira kure, no kubaha banyubaha akaba ari itegeko ry'abantu bigishijwe,