Isaiah 29:16 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mwebwe mufata ibintu uko bitari, mbese umubumyi yagereranywa n'ibumba? Ishusho ntiyabwira uwayibaje iti: “Si wowe wambaje.” Ikibumbano nticyabwira uwakibumbye kiti: “Nta cyo ushoboye.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mbega ngo muracurika ibintu! Umubumbyi se ushobora kumufata nk’ibumba? Noneho se, igikoresho cyabwira uwagikoze kiti «Nta bwo ari wowe wankoze!» Ikibindi kikabwira uwakibumbye kiti «Wamaze iki?»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko mufudika ibintu rwose. Mbese umubumbyi mwamuhwanya n'ibumba bigatuma ikibindi cyihakana uwakibumbye ko atari we wakibumbye? Cyangwa se icyaremwe cyakwihakana uwakiremye ko atazi ubwenge?