Isaiah 29:8 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ayo mahanga yose yarwanyaga umusozi wa Siyoni, azaba nk'umuntu ushonje akarota arya, nyamara agakanguka ashonje. Azamera nk'umuntu wishwe n'inyota akarota anywa, nyamara akanguka yacitse intege, umuhogo wumye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bizabamerera nk’umushonji urota arya, nyamara akaramukana inzara, cyangwa uwishwe n’inyota, akarota anywa, ariko akaramuka ananiwe n’umuhogo wumiranye. Ni ko bizagendekera n’iyo mbaga y’abantu, izaba irwanya umusozi wa Siyoni.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko bizamera nk'ushonje arota arya akaramuka afite inzara, cyangwa nk'ufite inyota uko arota anywa akaramuka arembye, agifite inyota. Uko ni ko ingabo z'amahanga yose zirwanya umusozi wa Siyoni zizamera.