Isaiah 3:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abantu bazagirirana nabi, buri muntu azakandamiza mugenzi we. Abasore bazarwanya abasaza, rubanda rugufi ruzasuzugura abanyacyubahiro.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abantu bazagirirana nabi, umwe arenganye undi, umwana akangaranye umusaza, umutindi asuzugure umunyacyubahiro.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abantu bazarenganywa, umuntu wese azarenganya mugenzi we, undi azarenganya umuturanyi we, umwana azasuzugura abakuru, umutindi azasuzugura abanyacyubahiro.