Isaiah 30:1 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho aravuze ati: “Bazabona ishyano abantu bigometse! Abantu bacura imigambi itanturutseho, bakora amasezerano anyuranyije n'ibyo nshaka, bityo bongera ibyaha ku bindi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho avuze atya: Baragowe, abana b’ibirara! Bo bacura imigambi itanturutseho, bakagirana amasezerano anyuranyije n’ayanjye, bityo bakagereka icyaha ku kindi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Abana b'abagome bazabona ishyano”, ni ko Uwiteka avuga, “Bagisha abandi inama batari jye bakifatanya n'abandi baretse Umwuka wanjye, kugira ngo bongere icyaha ku kindi.