Isaiah 30:16 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Muravuga muti: ‘Reka da! Tuzahunga tugendere ku mafarasi.’ Ni koko muzahunga mwihuta. Muravuga kandi muti: ‘Tuzagendera ku mafarasi yihuta cyane.’ Nyamara abazabakurikirana na bo bazaba bihuta cyane.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ahubwo muravuga muti «Ibyo nta cyo bitwaye! Tuzurira amafarasi duhunge.» Ni byo koko, ariko nyine muzaba muhunze. Mukongera muti «Tuzafata amagare anyaruka.» Na byo ni byo, ariko abazaba babakurikiranye, bazihuta kubarusha.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ahubwo muravuga muti ‘Oya, kuko tuziruka ku mafarashi’. Ni koko ariko muzaba muhunze kandi muti ‘Tuzagendera ku y'imbaraga’. Ni koko n'abazabakurikira na bo bazaba abanyambaraga.