Isaiah 30:26 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Kuri uwo munsi Uhoraho azapfuka ibikomere by'ubwoko bwe, azomora ibisebe yabateje. Ukwezi kuzamurika nk'izuba, umucyo w'izuba uzikuba karindwi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Igihe Uhoraho azaba yapfutse ibisebe by’umuryango we, akomora ibikomere byawo, urumuri rw’ukwezi ruzaka nk’urw’izuba, naho urw’izuba rwikube karindwi, nk’aho rwabaye urumuri rw’iminsi irindwi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umwezi w'ukwezi uzamera nk'umucyo w'izuba, kandi umucyo w'izuba uzongerwa karindwi uhwane n'umucyo w'iminsi irindwi, ubwo Uwiteka azapfuka ibisebe by'abantu be akavura n'inguma zabo.