Isaiah 30:28 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umwuka we umeze nk'uruzi rwuzuye rukarenga inkombe, nguwo aje kujegeza amahanga ayateza ibyago, aje kubayobya abajyane aho badashaka, abajyane nk'ubashyize mu mugozi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umwuka we ni nk’uruzi rwakutse, amazi akuzura akagera mu ijosi. Aje kunyuza amahanga mu kayunguruzo gatsemba, abacishe umukoba mu rwasaya, kugira ngo abayobye bajye iyo badashaka.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umwuka we umeze nk'umugezi wuzuye ukagera mu ijosi, uzagosoza amahanga intara imaraho kandi icyuma n'umukoba biyobya bizaba mu nzasaya z'amahanga.