Isaiah 30:33 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ahagenewe gutwikira Umwami wa Ashūru hateguwe kuva kera, ni urwobo rurerure kandi rugari rwarunzwemo inkwi nyinshi, umwuka ugurumana w'Uhoraho uzazikongeza, zizaka nk'amazuku yo mu birunga.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Icyocyezo cyarangiye kare gutegurwa, — ndetse kigenewe n’umwami ubwe — cyateguwe ahantu hagari kandi harehare; inkwi nyinshi cyane zo gucanisha umuriro, zarunzwe hamwe ku ruziga. Umwuka w’Uhoraho, umeze nk’ikibatsi cy’umuriro, ni wo uzakongeza icyo cyocyezo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Tofeti hiteguwe uhereye kera, hiteguriwe umwami. Uwiteka yahagize harehare kandi hagari, ikome ry'aho ni umuriro n'inkwi nyinshi, umwuka w'Uwiteka umeze nk'umugezi w'amazuku ari wo urikongeza.