Isaiah 30:6 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ubu butumwa bwerekeye inyamaswa zo mu butayu bw'amajyepfo. Dore intumwa zirambukiranya igihugu giteye ubwoba, igihugu kibamo intare n'impiri n'ibikōko biguruka. Izo ntumwa zitwara impano z'agaciro ku ndogobe no ku ngamiya, zizishyīra Abanyamisiri batagize icyo batumarira.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Iteka ryaciriwe ku bikoko by’i Negevu: Mu gihugu giteye ubwoba, kandi cyuje umubabaro, igihugu gituwe n’intare y’ingore n’iy’ingabo, kigaturwa n’inzoka z’impiri, n’ibiyoka biguruka, ni ho banyujije ubukungu n’ubutunzi bwabo babuhekesheje indogobe n’ingamiya, babushyiriye igihugu kitabafitiye akamaro.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ibihanurirwa inyamaswa z'ikusi.Banyura mu gihugu cy'amakuba n'uburibwe, aho intare y'ingore n'iy'ingabo zituruka, hakaba incira n'inzoka ziguruka z'ubumara butwika, bahekesheje ubutunzi bwabo ku migongo y'indogobe nto, bashyize n'ibintu byabo ku mapfupfu y'ingamiya, babishyira abantu batazabagirira umumaro,