Isaiah 31:1 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bazabona ishyano abajya gutabaza mu Misiri, biringira ubwinshi bw'amafarasi n'amagare y'intambara byaho. Bishingikiriza imbaraga z'abarwanira ku mafarasi, nyamara ntibita ku Muziranenge wa Isiraheli, ntibatabaza Uhoraho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Baragowe! Abamanuka bajya mu Misiri gutabaza! Barishingikiriza amafarasi, bakiringira amagare y’intambara kuko ari menshi, n’abanyamafarasi kuko ari abanyamaboko, ariko ntibite kuri Nyirubutagatifu wa Israheli, ntibashakashake Uhoraho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bazabona ishyano abamanuka bajya muri Egiputa kwitabariza, bakiringira amafarashi bakizigira n'amagare kuko ari menshi, kandi bakiringira abagendera ku mafarashi kuko ari abanyamaboko cyane, maze ntibite ku Uwera wa Isirayeli kandi ntibashake Uwiteka.