Isaiah 31:3 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abanyamisiri ni abantu buntu si Imana, amafarasi yabo na yo ni amatungo gusa. Igihe Uhoraho azahana icyo gihugu kizarimbukana n'abagitabaza, bose hamwe bazashiraho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umunyamisiri ni umuntu, ariko si Imana, amafarasi ye ni inyamaswa zigenda, si imbaraga z’Imana. Igihe Uhoraho azaba abanguye ukuboko kwe, utabaye azasitara, naho utabawe yiture hasi, nuko bombi bahinduke ivu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi rero Abanyegiputa si Imana ni abantu gusa, n'amafarashi yabo si umwuka ni inyama gusa, maze ubwo Uwiteka azarambura ukuboko utabaye azasitara, kandi utabawe azagwa. Nuko bose bazashirira hamwe.