Isaiah 31:4 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho yarambwiye ati: “Igihe intare cyangwa icyana cyayo byivugira ku muhigo, nubwo abashumba benshi bahururizwa kuyirwanya, ntizaterwa ubwoba n'induru yabo. Bityo Uhoraho Nyiringabo azaza i Siyoni, azarwanira kuri uwo musozi we.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dore rero uko Uhoraho yambwiye: Igihe intare cyangwa icyana cyayo itontomera ku muhigo, n’ubwo haba abashumba benshi bayihururijwe, ntikangwa na busa n’urusaku rwabo, cyangwa ngo icogozwe n’induru yabo. Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ni ko azamanukira kuri Siyoni, umusozi we, kugira ngo aharwanire.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwiteka arambwiye ngo “Nk'uko intare, intare y'igisore yivugira ku muhigo wayo, abashumba benshi bagahururira kurwana na yo ntikangwe n'amajwi yabo kandi nticogozwe n'urusaku rwabo, ni ko Uwiteka Nyiringabo azamanurwa no kurwanira ku musozi wa Siyoni no ku gasozi kaho.