Isaiah 32:6 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Koko rero umupfapfa avuga iby'ubupfapfa, ahora atekereza gukora ibibi, akora ibidatunganye kandi agatuka Uhoraho, ntagaburira abashonji, ntaha icyo kunywa abishwe n'inyota.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Koko kandi, uw’igipfamutima avuga ibinyabasazi, mu mutima we agatekereza ibibi; akora ibidatunganye kandi agatuka Uhoraho, ntagaburire umushonji, cyangwa ngo ahe icyo kunywa ufite inyota.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
kuko umupfapfa azavuga iby'ubupfapfa, akerekeza umutima ku byo gukiranirwa, kugira ngo akore ibyo gutukisha Imana no kuvuga ibigoramye ku Uwiteka ngo yicishe umushonji inzara, n'ufite inyota atamuramiza amazi.