Isaiah 34:10 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ayo mahindure azahora agurumana ku manywa na nijoro, umwotsi uzacumbeka ubudahwema, hazahinduka ubutayu burundu, nta muntu uzongera kuhanyura.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
butazigera buzima, haba nijoro cyangwa se ku manywa, umwotsi wabwo uzacumbeka ubudahwema; uko ibihe biha ibindi, kizagumya kuba ubutayu, ntikizongera kugendwa ukundi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nta wuzakizimya ku manywa na nijoro, imyotsi yacyo izacumba iteka ryose, kizahora ari amatongo uko ibihe biha ibindi kandi nta wuzakinyuramo iteka ryose.