Isaiah 35:2 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Icyo gihugu kizuzura indabyo, kizishima cyane gisābwe n'umunezero. Kizahabwa ikuzo nk'ibisi bya Libani, kizagira ubwiza nk'ubw'umusozi wa Karumeli n'ubw'ikibaya cya Sharoni. Abantu bazabona ikuzo ry'Uhoraho, bazarangamira ubwiza bw'Imana yacu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Natwikirwe n’indabyo zo mu mirima, nasabagire, abyine kandi atere urwamo rw’ibyishimo. Uhoraho yayagabiye ubwiza bw’imisozi ya Libani, uburabagirane bwa Karumeli n’ubwa Sharoni, kandi abantu bakazareba ikuzo ry’Uhoraho, ububengerane bw’Imana yacu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Buzarabya uburabyo bwinshi, buzishimana umunezero n'indirimbo, buzahabwa ubwiza bw'i Lebanoni n'igikundiro cy'i Karumeli n'i Sharoni. Bazareba ubwiza bw'Uwiteka n'igikundiro cy'Imana yacu.