Isaiah 35:4 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nimubwire abakutse umutima muti: “Nimukomere mwigira ubwoba, dore Imana yanyu ije guhōra no guhana, izanywe no kubakiza.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
mubwire abakutse umutima, muti «Nimukomere, mwoye gutinya; dore Imana yanyu. Ije guhora abanzi banyu, ni cyo gihembo cyanyu. Iraje ubwayo kubakiza.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mubwire abafite imitima itinya muti “Mukomere ntimutinye, dore Imana yanyu izazana guhōra, ari ko kwitura kw'Imana, izaza ibakize.”