Isaiah 36:11 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Eliyakimu na Shebuna na Yowa, basaba umujyanama w'umwami wa Ashūru bati: “Abagaragu bawe turakwinginze, tubwire mu kinyarameya kuko tucyumva. Erega ibyo utubwira mu giheburayi, dore abantu bari ku rukuta bateze amatwi barabyumva!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Eliyakimu, Shebuna, na Yowa basubiza uwo mufasha wa Senakeribu, bati «Tubabarire utubwire, twebwe abagaragu bawe, mu rurimi rw’Abaramu kuko turwumva; woye kutuvugisha mu rw’Abayuda rwumvwa n’abantu bari hejuru y’urukuta.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Eliyakimu na Shebuna na Yowa basubiza Rabushake bati “Turakwinginze, vugana n'abagaragu bawe mu Runyaramaya kuko turwumva, ariko we kuvugana natwe mu Ruyuda ngo abantu bari ku nkike babyumve.”