Isaiah 36:12 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umujyanama w'umwami wa Ashūru arabasubiza ati: “Mbese mwibwira ko databuja yantumye kuri shobuja namwe gusa? Erega yantumye no kuri bariya bicaye ku rukuta, kugira ngo bamenye ko bidatinze bazarya amazirantoki yabo, bakanywa n'inkari zabo kimwe namwe.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko umufasha w’ingando arabasubiza ati «Ubwo se murabona ko ayo magambo, databuja yantumye kuba ari mwe mwenyine nyabwira na shobuja gusa? Ntiyantumye ahubwo kuri aba bantu bicaye ku rukuta, bagiye kurya amabyi yabo bakarenzaho inkari zabo kimwe namwe?»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Rabushake arababwira ati “Mbese ugira ngo databuja yantumye kuri shobuja namwe kubabwira ayo magambo? Ntimuzi ko yantumye kuri abo bicaye ku nkike, kugira ngo barīre amabyi yabo banywere inkari yabo hamwe namwe?”