Isaiah 36:22 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Eliyakimu mwene Hilikiya umuyobozi w'ibwami, n'umunyamabanga Shebuna na Yowa mwene Asafu umuvugizi wihariye w'umwami, bashishimura imyambaro yabo. Basubira ku mwami bamutekerereza ibyo umujyanama w'umwami wa Ashūru yatangaje.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umutegeka w’ingoro Eliyakimu, mwene Hilikiyahu, umwanditsi Shebuna, na Yowa mwene Asafu wari umunyamahanga, bagaruka bashishimuye imyambaro yabo, basanga Hezekiya, bamutekerereza ibyo umufasha w’ingando yababwiye byose.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Hanyuma Eliyakimu mwene Hilukiya w'umunyarugo, na Shebuna w'umwanditsi, na Yowa mwene Asafu w'umucurabwenge baraza basanga Hezekiya bashishimuye imyambaro yabo, bamubwira amagambo ya Rabushake.