Isaiah 36:7 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Ahari aho mugiye kunsubiza muti: ‘Uwo dufitiye icyizere ni Uhoraho Imana yacu.’ Nyamara Hezekiya ni we ubwe washenye ahasengerwa hose n'intambiro zaho, ategeka abantu b'i Yeruzalemu n'abandi Bayuda kujya kumuramya imbere y'urutambiro rw'i Yeruzalemu rwonyine.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ahari ubwo mwansubiza muti ’Uwo twishingikirijeho ni Uhoraho Imana yacu’, nyamara se si we Hezekiya yasenyeye amasengero y’ahirengeye n’intambiro zaho, agategeka Yuda na Yeruzalemu kujya bambariza imbere y’urutambiro rw’i Yeruzalemu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Kandi nimuvuga muti ‘Twiringiye Uwiteka Imana yacu’, mbese si yo Hezekiya yasenyeye ingoro n'ibicaniro byayo, akabwira Abayuda n'ab'i Yerusalemu ati ‘Muzajye muramya muri imbere y'iki cyotero cy'i Yerusalemu?’