Isaiah 37:16 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Uhoraho Nyiringabo Mana y'Abisiraheli, wowe uganje hejuru y'abakerubi, ni wowe wenyine Mana igenga ingoma zose zo ku isi, kandi ni wowe Rurema w'ijuru n'isi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
«Uhoraho, Mugaba w’ingabo, Mana ya Israheli, wowe wicaye ku bakerubimu, ni wowe Mana wenyine y’abami bose bo ku isi, kuko ari wowe waremye ijuru n’isi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Uwiteka Nyiringabo Mana ya Isirayeli wicara ku bakerubi, ni wowe wenyine Mana y'ibihugu by'abami bo mu isi bose, ni wowe waremye ijuru n'isi.