Isaiah 37:33 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
None rero ku byerekeye umwami wa Ashūru, Uhoraho aragira ati: ‘Ntabwo azinjira muri uyu murwa, ntabwo azigera awurasaho umwambi, ntabwo azawutera yifashishije ingabo. Ntabwo azarunda igitaka ngo yurire inkuta ziwuzengurutse.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dore ibyo Uhoraho avugiye ku mwami w’Abanyashuru: Ntazinjira muri uyu murwa, ntazaharasa imyambi, ntazanategeka abitwaje ingabo kuwuhangara, n’imbere y’inkike zawo ntazaharunda igitaka.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Ni cyo cyatumye Uwiteka avuga iby'umwami wa Ashuri ati ‘Ntabwo azagera kuri uyu murwa kandi ntazaharasa umwambi we cyangwa ngo aherekerane ingabo ye, kandi ntazaharunda ikirundo cyo kūririraho.