Isaiah 38:1 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Muri icyo gihe Hezekiya ararwara yenda gupfa. Umuhanuzi Ezayi mwene Amotsi ajya kumusura aramubwira ati: “Uhoraho aravuze ngo: ‘Itegure urage abo mu rugo rwawe, kuko utazakira iyi ndwara.’”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Muri iyo minsi, Hezekiya afatwa n’indwara ya simusiga. Umuhanuzi Izayi mwene Amosi aza kumureba, maze aramubwira ati «Uhoraho aravuze ngo ’Raga abo mu rugo rwawe kuko ugiye gupfa, utazakira.’»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Muri iyo minsi Hezekiya ararwara yenda gupfa. Bukeye umuhanuzi Yesaya mwene Amosi aramusanga aramubwira ati “Uwiteka aravuze ngo ‘Tegeka iby'inzu yawe kuko utazakira, ahubwo ugiye gutanga.’ ”