Isaiah 38:11 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nibwiraga ko ntazongera kubona Uhoraho nkiri ku isi, nibwiraga ko ntazongera kubona umuntu mu batuye isi izashira.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Naravugaga nti «Sinzabona Uhoraho ku isi y’abazima, no mu bantu batuye iyi si sinzongera kurabukwa n’umwe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ndavuga nti “Sinzongera kureba Uwiteka mu gihugu cy'abazima, kandi sinzongera kubonana n'abantu b'abaturage bo mu isi.