Isaiah 39:1 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Muri icyo gihe umwami wa Babiloniya, Merodaki-Baladani mwene Baladani, yoherereza Hezekiya intumwa zijyanye inzandiko n'impano, kuko yari yumvise ko arwaye none akaba yarakize.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Muri icyo gihe Merodaki‐Baladani, umwami w’i Babiloni, atuma kuri Hezekiya kuko yari yumvise ko yarwaye ariko akaba yarorohewe, amwoherereza amabaruwa n’amaturo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Icyo gihe Merodaki Baladani mwene Baradani umwami w'i Babuloni yoherereza Hezekiya inzandiko n'amaturo, kuko yari yumvise uko Hezekiya yarwaye agakira.