Isaiah 39:2 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hezekiya anezezwa no kubakira, abatambagiza mu nzu y'ububiko yarimo ifeza n'izahabu, n'imibavu n'amavuta y'agaciro. Abatambagiza no mu bubiko bwose bw'intwaro, n'ahandi hose mu nzu habitswe umutungo we. Hezekiya ntiyagira ikintu na kimwe abahisha mu ngoro ye no mu gihugu cye cyose.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hezekiya yakirana ibyishimo izo ntumwa, azereka ububiko bwe bwose, feza, zahabu, amavuta ahumura cyane, inzu yarimo intwaro zo kurwanisha, n’ibindi byo mu mutungo we wose; ntihagira ikintu na kimwe cyo mu nzu ye no mu gihugu cye gisigara atakizeretse.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze Hezekiya yakira intumwa ze anezerewe, azimurikira inzu y'ububiko bwe yose yabikagamo ibintu bye by'igiciro cyinshi, ifeza n'izahabu n'imibavu n'amavuta y'igiciro cyinshi, n'inzu ibikwamo intwaro zo kurwanisha, n'iby'ubutunzi byabonekaga mu nzu ye byose. Nta kintu na kimwe cyo mu nzu ye cyangwa mu gihugu cye cyose, Hezekiya atazeretse.