Isaiah 39:3 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hanyuma umuhanuzi Ezayi aramusanga aramubaza ati: “Bariya bantu bakubwiraga iki? Ese ubundi bari baturutse he?” Hezekiya aramusubiza ati: “Bari baturutse kure cyane muri Babiloniya.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko umuhanuzi Izayi asanga Hezekiya, aramubaza ati «Bariya bantu bakubwiye iki, kandi bavaga he?» Hezekiya aramusubiza ati «Baje baturuka mu gihugu cya kure, cy’i Babiloni.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bukeye umuhanuzi Yesaya asanga umwami Hezekiya aramubaza ati “Abo bagabo bavuze iki, kandi baje aho uri baturutse he?”Hezekiya aramusubiza ati “Baturutse mu gihugu cya kure cy'i Babuloni baza ari jye basanga.”