Isaiah 4:1 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Icyo gihe abagore barindwi bazihambira ku mugabo umwe bamubwire bati: “Ibyokurya n'imyambaro tuzabyishakira, twemerere gusa tukwitirirwe bityo udukure mu isoni!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uwo munsi, abagore barindwi bazihambira ku mugabo umwe, bamubwira bati «Tuzatungwa n’ibikorwa byacu, tuniyambike, ariko nibura dushobore kwitirirwa izina ryawe; udukureho ikimwaro.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwo munsi abagore barindwi bazajya ku mugabo umwe bamubwire bati “Tuzitungirwa n'ibyokurya byacu kandi tuzajya twiyambika ubwacu, ariko uduhe kwitirirwa izina ryawe udukize urubwa rw'abantu.”