Isaiah 40:11 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Azaragira umukumbi we nk'umushumba, azakoranya abantu be, azababumbatira nk'abana b'intama, azabayobora neza nk'intama zonsa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ameze nk’umushumba uragiye ubushyo, akabwegeranya n’ukuboko kwe; abana b’intama akabatwara mu gituza cye, intama z’imbyeyi akazemera mu rwuri rutoshye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Izaragira umukumbi wayo nk'umushumba, izateraniriza abana b'intama mu maboko ibaterurire mu gituza, kandi izonsa izazigenza neza.