Isaiah 40:28 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mbese ntimwari mubizi? Ese ntabwo mwigeze mubyumva? Uhoraho ni Imana iteka ryose, ni we wahanze impera z'isi, ntiyigera acika intege cyangwa ngo ananirwe, ubuhanga bwe nta waburondora.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mbese ntiwari ubizi? Nta n’ubwo wigeze kumva bivugwa? Uhoraho ni Imana y’ibihe byose, yaremye isi kuva aho itangirira n’aho iherera. Ntiyigeze ananirwa, nta n’ubwo acogora, nta buryo wacengera ubwenge bwe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mbese ntiwari wabimenya? Ese nturabyumva? Imana ihoraho, Uwiteka Umuremyi w'impera z'isi ntirambirwa, ntiruha. Ubwenge bwayo ntiburondoreka.