Isaiah 41:14 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho aravuze ati: “Mwa rubyaro rwa Yakobo mwe, nubwo mumeze nk'umunyorogoto nzabafasha, mwa Bisiraheli mwe, nubwo muri abantu buntu mwigira ubwoba nje kubatabara. Ndi Umucunguzi wanyu, Umuziranenge wa Isiraheli.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Witinya Yakobo, wowe bahonyora nk’akanyorogoto, witinya Israheli, n’ubwo ubu bakugereranya n’intumbi. Ni jye ugutabara — uwo ni Uhoraho ubivuze. Umuvunyi wawe ni Nyirubutagatifu wa Israheli.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Witinya, Yakobo wa munyorogoto we namwe bagabo b'Abisirayeli, ni jye uzagutabara.” Ni ko Uwiteka avuga kandi ni we Uwera wa Isirayeli umucunguzi wawe.