Isaiah 41:26 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ni nde se watangaje ibingibi kuva kera? Ni nde kugira ngo tubimenye? Ni nde wabanje kubitangaza ngo tuvuge tuti: “Ibyo yavuze ni ukuri?” Koko rero nta n'umwe muri mwe wabitangaje, nta n'umwe wumvise imvugo yanyu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni nde rero wabimenyekanyije kuva mu ntangiriro, kugira ngo tubimenye, cyangwa se akaba yarabivuze no mu bihe byahise, ngo tuvuge tuti «Ni byo koko»? Reka da! Nta n’umwe muri mwe wabishoboye! Oya rwose, nta wigeze abicisha mu ijwi, kandi nta n’uwigeze agira icyo abumvana!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ni nde wabivuze ubwa mbere ngo tubimenye, cyangwa ni nde wabivuze kera ngo tuvuge ko ari ukuri? Ni ukuri koko nta wabivuze, ni ukuri nta wabimenyekanishije, ni ukuri nta n'umwe wumvise amagambo yanyu.