Isaiah 41:4 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ni nde wabiteguye akabishyira mu bikorwa? Ni wa wundi waremye abantu kuva mu ntangiriro, jyewe Uhoraho nari ndiho uhereye mu ntangiriro, nzaba ndiho kugeza ku iherezo rya byose.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni nde wabigennye, akanabikora, akanakurikiranya ibisekuruza kuva mu ntangiriro? — Ni jyewe Uhoraho, nkaba n’Uwa mbere, kandi nzaba nkiri Jyewe no mu bihe by’abo hanyuma.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ni nde wabikoze akabisohoza, agategeka ibihe uhereye mbere na mbere? Ni jyewe Uwiteka, uwa mbere n'uw'imperuka. Ndi we.