Isaiah 41:9 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nabakuye ku mpera z'isi, nabahamagaye mbavanye iyo gihera, narababwiye nti: “Uri umugaragu wanjye”, ni jye wabitoranyirije sinzabareka bibaho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
wowe nikomereje kuva ku mpera z’isi, nkaguhamagara kuva ku mipaka yayo, narakubwiye nti «Uri umugaragu wanjye; naragutoranyije, aho kugutererana.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Weho nahamagaye, nkagukura ku mpera z'isi no mu mfuruka zayo nkakubwira nti “Uri umugaragu wanjye, naragutoranije sinaguciye.