Isaiah 42:22 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyamara aba bantu banyazwe ibyabo barasenyerwa, babaroshye mu myobo, babajugunye muri gereza bafungirwamo, bajyanywe ho iminyago ntihagira ubarengera, barabajyanye ntihagira uvuga ati: “Nibagaruke.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko dore imbaga yanyazwe ibyayo, irasenyerwa, bose babaroshye mu myobo, babahisha no mu mazu y’imbohe; babaye abo kujyanwa bunyago, babuze n’umwe wabarengera, barashimutwa, habura n’uwagira ati «Bangarurire!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko aba ni abantu banyazwe ibyabo bagasenyerwa, bose batezwe ubushya kandi babahisha mu mazu y'imbohe. Ni abo kujyanwa ho iminyago nta wuriho wo kubakiza, ni abo kunyagwa ibyabo ari nta wo kuvuga ko babisubizwa.