Isaiah 42:25 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ni yo mpamvu Uhoraho yabasutseho uburakari bwe, yabateje intambara ikomeye irabayogoza, nyamara nubwo yabayogoje ntibabyitayeho, ntibigeze babizirikana.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni yo mpamvu yaroshye kuri Israheli umujinya w’uburakari bwe, ayiteza n’intambara ikomeye, iyokera impande zose, ariko yo ntiyabyumva, igeza n’aho ishya irakongoka, ariko ntiyagira icyo yitaho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ni cyo cyatumye amurohaho uburakari bwe bugurumana n'intambara zikomeye, bikamutwika impande zose kandi ntabimenye, ibyo byaramutwitse ariko ntiyabyitaho.