Isaiah 43:10 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho arabwira Abisiraheli ati: “Muri abagabo bo guhamya ibyanjye, abagaragu banjye ni mwebwe nihitiyemo, nari ngamije ko mumenya mukanyemera, bityo mugasobanukirwa uwo ndi we. Nta yindi mana yigeze ibaho, nta n'indi izigera ibaho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abahamya banjye ni mwebwe, uwo ni Uhoraho ubivuze, umugaragu wanjye, ni mwebwe natoranyije, kugira ngo mubashe kumva, munyemere, kandi mumenye uko meze: mbere yanjye nta yindi mana yigeze kubaho, kandi nta n’izabaho nyuma yanjye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Mwebwe n'umugaragu wanjye natoranije muri abagabo bo guhamya ibyanjye”, ni ko Uwiteka avuga, “Kugira ngo mumenye, munyizere, munyitegereze ko ari jye. Nta mana yambanjirije kubaho, kandi nta yizamperuka.