Isaiah 43:20 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Inyamaswa zizanyubaha, za nyiramuhari na za mbuni zizampa ikuzo. Koko nzatobora amasōko mu butayu, nzavubura inzūzi ahari agasi, bityo abo nitoranyirije nzabaha amazi yo kunywa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Inyamaswa z’inkazi zizampe ikuzo, kimwe n’imbwebwe na za mbuni, kuko navubuye amazi rwagati mu butayu, n’inzuzi zigatemba ahantu h’amayaga, kugira ngo nuhire umuryango wanjye nihitiyemo,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Inyamaswa zo mu gasozi, ingunzu n'imbuni bizanyubaha, kuko ntanga amazi mu butayu, ngatembesha imigezi mu kidaturwa, kugira ngo nuhire ubwoko bwanjye natoranije,