Isaiah 44:15 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Akamaro k'ibyo biti ni ugucanwa, umuntu arabicana agasusuruka, abitekesha n'ibyokurya. Nyamara abibāzamo imana akayisenga, abibāzamo ikigirwamana akagipfukamira.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ubusanzwe izo ni inkwi zo gucana; uwo muntu na we azifataho maze akazicana, akisusurutsa, akazitekesha umugati. Nyuma y’ibyo, ibisigaye akabikoramo ikigirwamana akagipfukamira, agakuramo ishusho, akaryunamira.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
hanyuma kikazaba inkwi umuntu acana. Umuntu azajya aza acyendeho inkwi zo kota yendeho n'izo gutara umutsima, akibazemo ikigirwamana akiramye, agihindure igishushanyo kibajwe agipfukamire.