Isaiah 44:16 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Igice kimwe cy'igiti agicanisha umuriro, amakara yacyo ayakarangaho inyama zo kurya, arazotsa akarya agahāga akota avuga ati: “Mbega ngo ndasusuruka! Uyu ni umuriro koko.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Igice kimwe cy’igiti agicanisha umuriro, akawugerekaho inyama zo kwirira; akarya, agahaga; agasusuruka maze akavuga ati «Yayaaaa, noneho nshize imbeho! Mbega ukuntu ari byiza kureba umuriro!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ingere yacyo imwe ayicanisha umuriro, indi ngere akayokesha inyama akayirya agahaga, kandi acyota akavuga ati “Arararara! Nshize imbeho mbonye umuriro.”