Isaiah 44:2 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Jyewe Uhoraho nabaremye kuva mukiri mu nda, jyewe ugikomeza kubashyigikira ndavuze nti: “Mwigira ubwoba rubyaro rwa Yakobo umugaragu wanjye, mwigira ubwoba rubyaro rwa Isiraheli nitoranyirije.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Avuze atya Uhoraho wakuremye, uwaguhanze kuva ukiri mu nda ya nyoko, kandi n’ubu akaba akigufasha: Witinya, Yakobo, mugaragu wanjye, uwo nishumbushije kandi nihitiyemo,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwiteka wakuremye akagukuza uhereye ukiri mu nda, kandi ari we uzajya agufasha aravuga ati “Witinya Yakobo mugaragu wanjye, Yeshuruni natoranije.