Isaiah 44:25 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mburizamo ibikorwa by'abahanurabinyoma, abapfumu mbavugisha amahomvu, abanyabwenge ndabavuguruza, ubumenyi bwabo mbuhindura ubupfapfa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Noneho rero, ibinyoma by’abacunnyi mbihinduye ubusa, abapfumu mbateye kuvugishwa, abahanga mbashubije inyuma, n’ubuhanga bwabo mbuhinduye amanjwe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Indagu z'abanyabinyoma nzihindura ubusa, abarozi nkabatera ibisazi. Nsubiza inyuma abanyabwenge, ubwenge bwabo nkabuhindura ubupfu.