Isaiah 44:28 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nabwiye Sirusi nti: ‘Uri umushumba unkorera.’ Azasohoza icyo nifuza cyose, azategeka ati: ‘Yeruzalemu nisanwe, Ingoro niyongere yubakwe.’ ”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Kuri Sirusi ndavuze nti «Ni umushumba wanjye.» Ibinshimisha byose, azabigeraho, atangaze kuri Yeruzalemu, ati «Niyongere yubakwe», naho ku Ngoro ati «Niyubakwe bundi bushya!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi avuga ibya Kuro ati ‘Ni umushumba wanjye, azasohoza ibyo nshaka byose.’ Akavuga iby'i Yerusalemu ati ‘Hazubakwa’, kandi avuga iby'urusengero ati ‘Urufatiro rwawe ruzashyirwaho.’ ”