Isaiah 44:7 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ni nde uhwanye nanjye? Ngaho nabivuge abinsobanurire. Nasobanure ibyabaye uhereye igihe naremaga abantu, nabisobanure atubwire n'ibizaza.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni nde uhwanye nanjye? Ngaho nafate ijambo, avuge uko biri, kandi anabinsobanurire! Ibyabaye kuva kera nabivuge uko biteye, ahereye ubwo nshyizeho imbaga nyamwinshi, n’ibigomba kuzaza na byo abibarondorere!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ni nde uhwanye nanjye uzahamagara akabivuga, akabintunganyiriza uhereye aho nashyiriyeho bwa bwoko bwa kera? Ibiza kuza n'ibizabaho nibabivuge.