Isaiah 45:13 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ni jye ubwanjye wagize Sirusi intungane, nzaringaniza inzira azanyuramo. Ni we uzasana umurwa wanjye wa Yeruzalemu, ni we uzacyura abanjye bajyanywe ho iminyago, azabikora nta kiguzi nta n'impano ahawe.” Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo avuze.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni jye wahagurukije uwo muntu, nkurikije umugambi wanjye, kandi nkazaringaniza amayira ye yose. Ni we uzongera kubaka umugi wanjye, akazagarura abanjye bajyanywe bunyago, nta kiguzi ahawe cyangwa impongano. Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo ubivuze.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mpagurukishije Kuro gukiranuka, kandi nzatunganya inzira ze zose. Ni we uzubaka umurwa wanjye kandi ni we uzarekura abantu banjye banyazwe, adahawe ibiguzi cyangwa impongano.” Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.