Isaiah 45:14 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho arabwira Abisiraheli ati: “Ubukire bwa Misiri n'ubucuruzi bwa Kushi bizaba ibyanyu, Abaseba ari bo bantu barebare bazaba abagaragu banyu, bazabasanga babohesheje iminyururu, bazabapfukamira bababwira bati: ‘Imana iri kumwe namwe, ni yo Mana yonyine nta yindi ibaho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho avuze atya: Urwunguko rwo mu Misiri, ubucuruzi bw’i Kushi, n’abantu b’i Seba, abagabo barebare cyane, bazaza iwawe kandi babe abawe, bakugende inyuma, baboheshejwe iminyururu. Bazagupfukama imbere, bagutakambire bati «Usibye iwawe honyine, nta handi hari Imana; izindi mana zose ni amanjwe!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwiteka aravuga ati “Imirimo ya Egiputa n'indamu za Etiyopiya n'iz'Abaseba, abagabo barebare bazagukeza babe abawe, bazagukurikira. Bazagukeza bari mu minyururu bagupfukamire, bagutakambire bati ‘Ni ukuri Imana iri muri wowe, nta wundi kandi nta yindi mana iriho.’ ”