Isaiah 45:18 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho aravuga ati: “Ni jye Mana yaremye ijuru, nahanze isi ndayishimangira, sinayiremeye kuba ikidaturwa, ahubwo nayiremeye guturwa n'abantu. Ni jye Uhoraho, nta yindi mana ibaho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho, Umuremyi w’ijuru, we Mana yaremye isi akayitunganya, akayikomeza kandi ntayiremere kuba umurangara, ahubwo kugira ngo iturwe; avuze atya: Ni jye Uhoraho, nta wundi ubaho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kuko Uwiteka waremye ijuru ari we Mana, ari we waremye isi akayibumba akayikomeza, ntiyayiremye idafite ishusho ahubwo yayiremeye guturwamo avuga ati “Ni jye Uwiteka, nta wundi ubaho.