Isaiah 45:21 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ngaho nimutangaze ibigiye kuba mubyerekane, nimubyunguraneho ibitekerezo. Ni nde wavuze ibi kuva kera? Ese ni nde wabihishuye guhera kera kose? Mbese si jyewe Uhoraho wabivuze? Ese uretse jye hari indi mana ibaho? Ni jye jyenyine Mana nziranenge n'umukiza, ni jye Mana nta yindi ibaho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ngaho nimuvuge ingingo zanyu, muzibonere na gihamya; ndetse tujye n’inama! Ni nde wamenyekanyije ibyo ngibyo mu bihe byahise, akaba yarabitangaje kuva kera na kare? Si jyewe Uhoraho? Kandi nta yindi mana ibaho uretse jye. Koko nta yindi mana y’ukuri kandi itanga umukiro ibaho, uretse jyewe jyenyine.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mwamamaze mubyigize hafi bijye inama. Ni nde werekanye ibyo uhereye mu bihe byashize? Ni nde wabibwirije uhereye kera? Si jyewe Uwiteka? Kandi nta yindi mana ibaho itari jye, Imana idaca urwa kibera kandi ikiza, nta yindi ibaho itari jye.