Isaiah 45:23 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Jyewe ubwanjye ndarahiye, navuze ibitunganye, ijambo navuze ntirizahinduka. Buri muntu azampfukamira, buri wese azarahira ko azambera intungane.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Jyewe ubwanjye, narabirahiriye, n’ibiturutse mu kanwa kanjye ni ukuri, ijambo ryanjye ntirivuguruzwa: icyitwa ivi cyose kizamfukamira, n’icyitwa ururimi cyose kinyirahire kiti
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ndirahiye, ijambo rivuye mu kanwa kanjye ni ryo jambo rikiranuka ritazavuguruzwa, yuko amavi yose azampfukamira, indimi zose zikaba ari jye zirahira.